ihohoterwa ridasazwe!!

19/10/2011 19:02

Zimbabwe : Hari abagore bafata abagabo ku ngufu bagamije gutwara amasohoro yabo !
 

Mu gihugu cya Zimbabwe muri ibi bihe abagabo bagenda bikandagira bitewe n’ifatwa ku ngufu ribakorerwa rigirwa n’abagore baba bifuza kubika amasohoro yabo. Ubu bugizi bwa nabi bwarushijeho gukaza umurego no kwigaragaza cyane muri uku kwezi kw’Ukwakira uyu mwaka nyuma y’aho polisi y’iki gihugu itangiye kujya igira abo ita muri yombi, mu gihe ibi bikorwa byadutse muri iki gihugu mu mwaka w’2009.

Bivugwa ko aba bagore bafata abagabo ku ngufu bagamije kubakuraho amasohoro ngo bayakoreshe mu mihango gakondo muri iki gihugu.

Tariki 15 Ukwakira uyu mwaka, Polisi y’iki gihugu yataye muri yombi abagore batatu bari binjiye mu modoka y’abagabo bagiye kubafata ku ngufu.

Aba bagore bakoresha intwaro mu gusaba gukorana imibonano mpuzabitsina ku gahato n’abagabo akenshi basanga mu modoka zabo, ndetse yewe ngo ntibatinya no guhohotera zimwe mu ngabo z’iki gihugu.

Hagamijwe kubona amasohoro bakoresha mu mihango gakondo yabo, aba bagore bitwaza udukingirizo, bityo igihe bamaze gufata abagabo ku ngufu bakabasaba gukorana imibonano mpuzabitsina nabo bakabasha gutwara amasohoro yabo mu dukingirizo, uretse ko hari n’ubwo babakoresha imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibi bikaba birushaho gutera amakenga abatari bake ku ikwirakwira ry’ubwandu bwa SIDA, cyane ko muri iki gihugu habarurwa umubare munini w’abantu babufite.

Ubuyobozi bwo muri iki gihugu buremera ko iri hohoterwa rikorerwa abagabo rihari, abagore bakaba barikora bagamije gukoresha amasohoro mu mihango gakondo yabo bifuza kugira ubukire cyangwa se kubona akazi bifuza.

Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko ihangayikishijwe n’ubu bugizi bwa nabi kuko benshi mu bagabo bafatwa ku ngufu batinya kugeza ikirego mu butabera bagahitamo kwicecekera.

N’ubwo bimeze bityo ariko, hari bamwe mu bantu babona ko iri hohoterwa rigirwa n’abagore bagamije kwishimisha bisanzwe bitewe n’irari ryo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.